‘dos d’ânes’ zakuwe mu mihanda i Kigali mu isiganwa ry’amagare.

‘dos d’ânes’ zakuwe mu mihanda i Kigali mu isiganwa ry’amagare.

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma y’uko ‘Shampiyona y’Isi y’Amagare irangiye, hari gutegurwa uburyo bwo gusubizamo ibigabanya umuvuduko w’ibinyabiziga bizwi nka ‘dos d’ânes’ byari byakuwe muri imwe mu mihanda y’i Kigali hitegurwa iryo rushanwa.


Imwe mu mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali imaze igihe itarimo ‘dos d’ânes’ kuko zakuwemo mu bihe bitandukanye mbere ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025.

Ibyo byakozwe mu rwego rwo gutegura neza imigendekere myiza y’isiganwa, bituma imihanda yakoreshejwe itegurwa mu buryo butandukanye harimo no gukuramo ‘dos d’ânes’.

Kugeza ubu, imihanda yakoreshejwe muri iryo siganwa harimo nka Downtown - Nyamirambo, Nyabugogo-Kimisagara - Nyamiramo, Sopetrade-Kimihurura, n’indi itandukanye yakuwemo ‘dos d’ânes’.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko iyo mihanda itazaguma gutyo kuko ‘dos d’ânes’ zisanzwe zifasha mu kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga.

Yavuze ko hari aho zizongera kubakwa nk’uko byari bimeze, ariko ahandi ko hazashyirwa ibindi bimenyetso bishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko.

Yagize ati “Bizakorwa bishingiye ku hantu aho ariho n’uko hameze. Hari izishobora kuzasubizwamo, ariko hari n’ahandi ho hashyirwa ibindi bimenyetso bitandukanye kurusha uko twazisubizamo. Tuzasuzuma buri hantu ku giti cyaho. Kugabanya umuvuduko mu muhanda ntibikorwa na ‘dos d’ânes’ gusa hari n’uburyo bw’ibyapa n’ibindi.”

Ntirenganya yirinze kuvuga igihe iyo mirimo izatangirira gukorerwa, icyakoze avuga ko ababishinzwe bari kubyigaho ngo barebe imiterere y’uko icyo gikorwa kizagenda bitewe na buri gace.
 
Back
Top Bottom