Cyuzuzo Emmanuel ukinira Sunrise FC arakekwaho kwiba telefone

Cyuzuzo Emmanuel ukinira Sunrise FC arakekwaho kwiba telefone

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Umukinnyi wa Sunrise FC, ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aketsweho kwiba telefone y’umwe mu bashinzwe umutekano.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, ni bwo Perezida wa Sunrise yo mu Karere ka Nyagatare, Mushatsi Claver, yemeje amakuru y’uko umukinnyi wayo ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, hakiniwe imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’imitwe y’Ingabo z’u Rwanda rya RDF Heroes Cup.

Umwe mu basirikare yabuze telefone, mu guperereza basanga uyu mukinnyi ari we wageze mu rwambariro, ahita atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego za Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare nk’uko byashimangiwe na Mushatsi Clever aganira na Radio Rwanda.

Yagize ati “Ni amakosa akomeye yakoze. Uko nabyumvise ni uko ubwo kuri stade ya hano haberaga imikino ya gisirikare, bamusanze mu rwambariro, babimenya ari uko bameze kubura telefone. Baramufashe bamushyikiriza inzego z’umutekano baramufunga.”

“Kugeza ubu ndakeka ko ari ho akiri. Umuturage wese ahanwa bikurikije amategeko. Si uko ari umukinnyi, igikomeye ni uko hakurikizwa amategeko. Inzego zibishinzwe zizabikurikirana zirebe niba ari byo, nizisanga atari byo zizamurekura.”
HYDVOVxXAAEo3RA.jpg
 
Back
Top Bottom