IMENAGITERO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 132
- 3
Abantu bane bari bagiye kuroba byo kwiba mu kiyaga cya Cyohoha, mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera, bagabweho igitero n’abakekwaho kuba abanyamuryango ba Koperative y’Abarobyi ya Isangano, babashinja kuroba batabifitiye uburenganzira; umwe aricwa, abandi batatu barakomeretswa bikomeye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 24 Ugushyingo 2026, ubwo mu isantere ya Bukumba mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, humvikanye inkuru y’abavugwa ko ari abanyamuryango ba Koperative Isangano, bagabye igitero ku itsinda ry’abasore barindwi bari bagiye kuroba amafi mu Kiyaga cya Cyohoha batabifitiye uburenganzira, maze bifashishije intwaro gakondo barabirukankana, bafatamo bane barabakomeretsa umwe witwa Paulin Nkurunziza w’imyaka 34 bimuviramo urupfu.
Umwe mu basore basore bari muri iryo tsinda ryakubiswe we bikamuviramo kujya mu bitaro, yabwiye Tv1 dukesha inkuru ati “Twese baturyamishije mu muhanda dutonze umurongo batubwira ko nta muntu wemerewe kubura amaso, bakajya batema batema, dusaba imbabazi biranga baratubwira ngo bati ‘icyo dushaka ni imirambo yanyu’.”
Akomeza agira ati “Ibintu baje [abavugwa ko ari abanyamuryango ba Koperative Isangano] bitwaje byari imihoro, ibisongo, insinga z’amashanyarazi, ingufuri z’amagare. Majagu zo bazatse abaturage.”
Abaturage bavuga atari ubwa mbere abarobyi bibumbiye muri koperative bashyamiranye n’abaza kwiba amafi, icyakora ngo ntibyari byarigeze bigera ku kigero cy’uko hari abahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye ko Tv1 ko “Abarobyi bari baturutse mu Mirenge ya Mareba, Mayange na Musenyi mu kiyaga cya Cyohoha biha akazi ko kujya gufata ba rushimusi batamenyesheje ubuyobozi cyangwa n’inzego z’umutekano. Bagezeyo rero basanga ba rushimusi barahari baterana amahane bava mu mazi baza i musozi, nibwo aba barobyi bakomerekejemo abantu bane, muri abo barushimusi.”
SSP Twizeyimana yasobanuye ko muri abo ba rushimusi bari bakomeretse bajyanwe ku kigo nderabuzima guhabwa ubuvuzi, kuko hari uwari wakomeretse yavuye amaraso cyane aza gupfa.