ATI: Ahari wenda ukwiye gufata umugabo wawe uko ufata sobuja, ku kazi

ATI: Ahari wenda ukwiye gufata umugabo wawe uko ufata sobuja, ku kazi

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Umugore usa neza cyane - umusatsi mwiza, uberewe, iminwa isize 👌🏾, umusubizanya akamwenyu 😊, ukora ibyo ashaka nta sereri, umuzanira icyo yifuza atarinze kubisaba inshuro ebyiri, utazamura ijwi cyangwa ngo utereke amaso, utigera umwereka ko akugora, igihe cyose wemeranya na we, utamuhangara, umutega yombi arimo kuvuga, umusubiza mu cyubahiro, igihe cye ucyubaha, ibyo akeneye byose ubyitaho, wita ku mvugo ukoresha, utigera umumenyera, ukurikiza umurongo atanga, wizera ibyemezo bye, umwubaha, umufata nk'umugabo nyawe - kuko uba wahaye sobuja amasaha munani (8) yuje ubwiza busa, buri munsi, nyuma wataha umugabo wawe ukamuha ibisigazwa. Ikibazo si uko utazi kuryoshya; urabizi, kuko ari byo ukora buri gitondo. Ahubwo ikibazo ni: ese umugabo wawe abona umugore sobuja yiriranwa?
 

Attachments

  • ssstwitter.com_1790052315899.mp4
    7.5 MB
Back
Top Bottom