AFC/M23 iri gukora iperereza ku rupfu rw’umujyanama wayo

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko umujyanama waryo mu bijyanye n’itumanaho, Magloire Paluku, yapfuye mu buryo bubabaje ku wa 10 Ukuboza 2025.


Paluku wamaze imyaka myinshi ari umunyamakuru, yarasiwe mu Mujyi wa Goma ku wa 10 Ukuboza. Abamurashe ntibaramenyekana kugeza ubu.

Umuyobozi w’Ibiro bya Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Alumba Lukamba Omokoko Jean Pierre, yatangaje ko Paluku yapfiriye mu Bitaro Bikuru bya Goma.

Alumba yagize ati “Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, iperereza rirakomeje kugira ngo ababugizemo uruhare rukomeye bamenyekane.”

Paluku yavukiye mu Mujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ayobora Radiyo Kivu One. Muri Nyakanga 2024 yinjiye muri AFC/M23.

Kuva yinjira muri AFC/M23, Paluku yagaragaye kenshi ari hafi y’Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, aho bivugwa ko atari umujyanama gusa, ahubwo ko bari n’inshuti magara.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…