Umwana w’imyaka irindwi wo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Nyakigando, mu murenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare, yapfuye nyuma yo kurya imbetezi, mu gihe abantu barenga 40 banyoye ku rwagwa zavuyemo na bo bagize ibibazo by’uburwayi.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho abaturage bavuga ko banyweye inzoga ku muntu usanzwe acuruza urwagwa mu gace batuyemo, ariko bamwe muri bo bakaza kurwara.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakigando, Higaniro Jean Eric yabwiye IGIHE ko bakiriye abantu bagera kuri 40 bari bafite ibibazo by’uburwayi bigaragara ko byakomotse kuri uru rwagwa.
Ati “Twari twakiriye 40, abantu 13 baravugwa barataha, 27 bajyanwa ku bitaro bya Nyagatare. Ejo nimugoroba bampaye amakuru ko hasigayemo babiri, ndakeka ko bashobora kuba na bo barataha uyu munsi. Nta yandi makuru mfite arenze kuri ayo.”
Ku mwana wapfuye, uyu muyobozi yavuze ko yapfiriye ku bitaro bya Nyagatare nyuma yo kuhagezwa ameze nabi.
Ati “Yaguye ku bitaro bya Nyagatare. Gusa yagezeyo bisa n’aho byari byarangiye, kuko yaje ameze nabi bahita bamutwara.”
Nyiransekuye Claudine, umubyeyi w’umwana wapfuye, yavuze ko umwana we yari yariye ku mbetezi, nyuma akaza kugira uburwayi bukomeye akajyanwa kwa muganga, ariko akaza gupfa.
Ati “Nari nagiye mu kazi mvuyeyo nsanga umwana wanjye yarwaye, umwana wanjye yari yariye imbetezi, nyuma aza kurwara cyane. Yagejejwe kwa muganga, ariko aza gupfa. Ni agahinda gakomeye gusa. Dukeka yanyweye inzoga yahumanyijwe, na cyane ko hari umugore wari waraye muri urwo rugo, ni we ukwiye kubiryozwa.”