Amakuru yemezwa n’ubuyobozi, ni uko hari abana bo ku ishuri ribanza mu murenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana, bajyanywe kwa muganga bamerewe nabi, nyuma yo gukeka ko bariye ibiryo bihumanye.
Abana benshi bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Munyaga aho bakunda kwita ku ‘Gitaliyani’ bitewe n’uko hafashwa n’abagiraneza bakomoka mu Butaliyani.
Ibi byabereye ku ishuri ribanza ryubatswe mu mudugudu wa Gishike, akagari ka Kaduha, mu murenge wa Munyaga.
Bikekwa ko bariye ibiryo bihumanyije ndetse na bamwe mu barezi baje kurembamo benshi.”
Hiyambajwe imbangukiragutabara ijyana abana ku kigo nderabuzima, abarembye cyane bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana.
Amakuru avuga ko abana bari bafite ibimenyetso byo gucika intege, kandi bari benshi kwa muganga kuko ibitanda ku kigo nderabuzima byari byabaye bikeya.
Umwe mu babyeyi twavuganye ufite umwana urwariye mu bitaro by’i Rwamagana, yatubwiye ko abana bajyeze kwa muganga mbere bahawe ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Urebye mu cyumba turimo, ntabwo abana barembye cyane, dufite icyizere cyo gukira.”
Yavuze ko abana bamwe baribwaga mu nda, abandi bacibwamo, abandi baribwa umutwe hari n’abari bafite umuriro.
Mayor w’kkarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu abana bameze neza, bavuwe.
Ati “Abana bavuwe bameze neza kugeza ubu, bishobora kuba ari nk’amazi banyoye y’imvura, ariko ubu bameze neza bari kubavura rwose bamwe banatashye n’abandi barataha, batatu ni bo bari buraremo bakazataha nk’ejo ntabwo ari ibintu bikomeye cyane.”
Nyuma y’iki gisubizo, umwe mu babyeyi bari mu Bitaro yavuze ko nta we barasezerera, kandi ko kuri “urgence” bakomeje kwakira abandi.