Yasubijwe amafaranga yakoye kugira ngo amufashe gutangira ubuzima bushya

Yasubijwe amafaranga yakoye kugira ngo amufashe gutangira ubuzima bushya

Chegge

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
196
Reaction score
7
Umugore wo muri Kenya witwa Helina yatangaje ko se yamuhaye amafaranga yari yaratanzweho nk’inkwano kugira ngo we n’umugabo we bayifashishe mu gutangira ubuzima bushya nk’umuryango.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Parents Africa Magazine, asobanura ibijyanye n’umuhango gakondo wo gusaba no gukwa mu bwoko bw’Abakikuyu bo muri Kenya.

Ibyo uyu mugore yavuze byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga kuba yabishyize hanze bavuga ko ari ibanga ry’umuryango, mu gihe abandi basanga ari igikorwa cyiza cy’umubyeyi ushaka gufasha urugo rushya.

#IGIHETrends
 
Back
Top Bottom