Yafunzwe azira kwangiza ibitsina by'abagabo bagenzi be

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,567
Reaction score
5,983
Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yerekanye Nsabimana Janvier watangije ubushabitsi budasanzwe bwo gusabiriza, aho yafataga acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye kanseri, maze abaturage bakabahundagazaho amafaranga “yo kwivuza” ku buryo ku munsi yinjizaga miliyoni 2 Frw.

Nsabimana Janvier yavuze ko impamvu yatangiye ibi bikorwa byo gusabiriza nyuma y’uburwayi yagize bwafashe udusabo tw’intanga twe, noneho kwivuza bikazajya bimugora kubera nta bushobozi buhagije yari afite.

Uyu mugabo yigiriye inama yo kuzajya ajya gusabiriza ahantu hatandukanye ndetse biza kumuhira abona amafaranga yo kwivuza ndetse na we ubuzima burahinduka, icyakora kubera ingeso yamwokamye arabikomeza.

Nyuma y’uko ubwo buzima bwe buhindutse, bamwe mu bo babanaga ku muhanda bamubajije ibanga yakoresheje araribabwira ndetse ni bwo yatangiye kubereka uburyo na bo bazajya bajya gusabiriza ariko berekana ko hari uburwayi bafite.

Ati “Bagenzi banjye twararanaga Nyabugogo, ni bwo nabashishikarije icyo kintu cyo gusabiriza kuko bahoraga bambaza icyo nakoze kugira ngo mbe meze uku. Baba baranyumvishe dutangira gutyo umwuga wo gusabiriza.”

Nsabimana avuga ko yatangiye ibi bikorwa abashyiriraho irangi ryo mu bwoko bwa ‘antirouille’ ku bugabo bwabo kugira ngo bugaragare nk’uburwaye noneho bagafata amafoto akaba ari yo bagenda berekana.

Gusa ntabwo ibi byigeze bibahira kuko wasangaga akenshi abagiye gusabiriza bafashwe bikarangira bafunze.

Nyuma yaje kwiga umuvuno wo gukoresha ‘produit’ abagore bakunda gukoresha mu mutwe ndetse n’amavuta ya gikotoro ku bugabo bwabo, ibyatumaga buyaga cyane bukagaragara nk’uburwaye kanseri.

Ati “Ni yo mpamvu nashakishije uburyo bwo kugira ngo igihe umwana bamujyanye mu kigo ngororamuco, nakuramo, babone ko afite ikibazo cyihutirwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko ku wa 12 Kanama 2026, ari bwo bataye muri yombi Nsabimana Janvier n’abandi 15 bakoranaga mu bikorwa byo gusabiriza nyuma y’uko abaturage bari batanze ikirego cy’uko aho babaga babakoreraga ibikorwa byo kwangiza imyanya y’ibanga.

Ati “Abaturage baje kuri Polisi ya Kimisagara, bavuga ko hari umuntu waremye itsinda risabiriza, ariko muri uko gusabiriza, rikaba rinakoresha uburyo bwo kubanza gushyira amwe mu ma ‘produit’ ashobora kwangiza umubiri w’umuntu kugira ngo bagaragaze ko arwaye kanseri.”

CIP Gahonzire yasobanuye ko Nsabimana yajyaga ajya gushakisha abantu ababwira ko agiye kubaha akazi yarangiza agafata acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye.

Ati “Yafataga acide n’izindi ‘produit’ yavaganga akabishyira ku gitsina kuko hari uburyo bituma gitutumba, yarangiza akabambura ubusa akabafotora. Ayo mafoto ni yo bakoreshaga ahantu babaga bagiye gusabiriza.”

Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.

Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 2 Frw ku munsi ndetse ayo mafaranga akayabagana na bagenzi be kuko ababaga bameze nk’abarwayi yabishyuraga ibihumbi 200 Frw, abarwaza akabishyura ibihumbi 100 Frw.

Umukozi ushinzwe gukusanya amafaranga we yamwishyuraga ibihumbi 100 Frw.

SRC: mobile.igihe.com/amakuru/u-rwan…
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…