UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 153
- 1
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda ahanini ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere yatumye umusaruro ugabanyuka, hiyongeraho intambara hagati ya Amerika na Iran yatumye ibitumizwa hanze bihenda.
🔷 Ihindagurika ry’ikirere
Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko impamvu ya mbere ari ihindagurika ry’ikirere, ryatumye imvura yari yitezwe mu bikorwa by’ubuhinzi itaboneka uko bikwiye, bigabanya umusaruro ugezwa ku masoko.
🔷 Intambara ya Amerika na Iran yatumye ibitumizwa hanze bihenda kurushaho
Impamvu ya kabiri Minisitiri Kajangwe yagaragaje ni ingaruka z’intambara hagati ya Amerika na Iran ku biciro by’ibicuruzwa u Rwanda rukura mu mahanga, kuko bihagera bihenze, bigatuma ingaruka z’iyo ntambara zigera no ku baguzi bo mu gihugu.
🔷 Ingaruka zigera ku buhinzi, inganda n’ubucuruzi
Minisitiri Kajangwe yagize ati “Impamvu ya gatatu tuyita ingaruka kubera izo mpamvu za mbere. Iyo hagabanyutse ibikomoka ku buhinzi kubera imihindagurikire y’ibihe cyangwa se kubera intambara n’ibindi biciro bikazamuka na byo biragenda bikagira ingaruka kuri izo nganda, uko abahinzi borora n’uko bahinga n’uko izo nganda zibasha gutunganya ibintu ndetse n’uko abacuruzi babasha kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko.”
Abaguzi n’abacuruzi barinubira ibiciro
Ku wa 10 Ugushyingo 2026, twasuye amasoko ya Nyabugogo na Kimironko, abaguzi n’abacuruzi bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryagabanyije ubushobozi bwo guhaha, ndetse hari ibicuruzwa byangirikaga kubera kubura ababigura.
Christine ucururiza mu isoko rya Nyabugogo yavuze ko kubona abakiliya byamugoraga kuko batabashaga kwigondera ibicuruzwa.
Ati “Ubu ibiciro ndabibona nabi, birazamuka cyane kandi amafaranga ntayo. Turacuruza amafaranga tukayabura kandi twaranguye duhenzwe.”
Muri Nyabugogo Modern Market, ikilo cy’amateke cyari kigeze hafi ku 1500 Frw, icy’imyumbati kiri hagati ya 800 na 900 Frw, naho icy’ibijumba kikagura 700 Frw, nk’uko bamwe mu baguzi babitangaje.
Uwase Janvière ucururiza muri iryo soko yavuze ko karoti baranguraga 500 Frw ku kilo zari zisigaye zirangurwa 1200 Frw, zikagurishwa 1500 Frw. Naho Mukarurangwa Ange yagaragaje ko ikilo cy’ibirayi cyari hagati ya 1200 na 1300 Frw, bitewe n’aho biguriwe.
Icyakora, ibiciro ntibyazamutse kuri byose. Abacuruzi n’abaguzi bagaragaje ko iby’inyama byari byatangiye kugabanuka. Ikilo cy’inyama y’iroti y’inka cyari cyavuye ku 12.000 Frw kigera ku 8500 Frw, naho icy’inyama z’imvange kiva ku 10.000 Frw kigera ku 7000 Frw.
Bamwe mu bacuruzi basabye ko bagabanyirizwa imisoro kugira ngo ibicuruzwa bigere ku masoko bidahenze, mu gihe abaguzi basabye ko hashakwa uburyo bwo kuborohereza kubona ibiribwa.