Wa mwana wabaye uwa mbere mu gihugu, hatangajwe ikigo yemerewe kuzigamo

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,571
Reaction score
5,983
MINEDUC twayikabukiye yiyemeza gukoresha budget itari yateguwe kuri UWAMALIYA Leontine w'i NYAMASHEKE wagize amanota ya mbere akangirwa kuza mu birori i Kigali. Budget yamukoreshejweho irenze iyakoreshejwe ejo kuri ba MUSONGA ISIMBI Orah b'i Gasabo ho muri Kigali.

UWAMALIYA Leontine iyaba ari mbere y'umwaduko w'imbuga nkoranyambaga, yari koherezwa muri GS GISHOMA! Ariko abantu bahugurutse barahagarara MINEDUC yemera kumuha ishuri rye yatsindiye rya RWANDA CODING ACADEMY ryigamo abanyeshuri 16.
Twibutsa ko iri shuri ari ryo Bwana Katabazi yazize ashaka gushyiramo umunyeshuri wa 17 muri Porogaramu ya "Uzi ico ndico"?
MINEDUC n'ibigo byayo bakwiye kwihutira kujyana n'igihe bakumva ko n'ubwo bakorera i Kigali badakorera abanyakigali gusa.
UWAMALIYA Leontine n'ababyeyi be bahakanye ko nta "Missed call" bigeze babona muri Telephone yabo kandi itigeze iva ku murongo.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…