Muterambabazi
Member
- Mar 18, 2026
- 80
- 4
Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen, Ishami ryo mu Rwanda (Volkswagen Mobility Solutions Rwanda) rwabeshyuje abarwifashishije basebya u Rwanda, bavuga ko rwahagaritse ibikorwa, rugaragaza ko bigikomeje ndetse rugiye no kwimukira mu nzu nshya.
Mu minsi ishize abakunze kumvikana mu nkuru ziharabika u Rwanda bifashishije uru ruganda ruri mu zikomeye mu Rwanda no ku Isi, bagaragaza ko ngo ishyamba atari ryeru kuko ngo rwafunze ndetse aho rwakoreraga rwahinduwemo igaraje risanzwe.
Icyakora uru ruganda rwanyomoje amakuru, rugaragaza ko rutiteze guhagarika ubucuruzi bwarwo mu Rwanda bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa.
Mu itangazo Volkswagen Group Africa yashyize hanze ku wa 24 Werurwe 2026 yagize iti “Turifuza kumenyesha abafatanyabikorwa, abakiliya ndetse n’abantu muri rusange ko Volkswagen idateganya guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.
Ibivugwa ko Volkswagen iri kugabanya ishoramari ryayo cyangwa igiye kuva mu Rwanda ni amakuru atari yo atanafite aho ashingiye.”
Volkswagen Group Africa yakomeje ivuga ko “kuva ku wa 1 Mata 2026, Volkswagen Mobility Solutions Rwanda izimukira mu nyubako nini nshya zayo ziherereye mu Cyanya cy’inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.”
Volkswagen Group Africa yakomeje ivuga ko izakomeza gutanga serivisi zayo zirimo gutwara abantu, guteranya imodoka no kuzigurisha ndetse no gutanga serivisi zijyana na yo.