Kuva tariki ya 24 Ukwakira 2026, hirya no hino mu gihugu hatangiye amatora y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugeza tariki ya 24 Ugushyingo ubwo hatorwaga Biro y’Inama Njyanama ya buri Karere na Komite Nyobozi irimo Meya na ba Visi Meya be. Ibi bivuze ko nibura uturere 27 twaraye tubonye abayobozi.
Ni amatora yaranzwe n’udushya twinshi kuva ku mitegurire ya buri site kugeza ku myiteguro ya buri muntu. Ni amatora kandi yasize havuzwe byinshi byiza, ibibi, ibisekeje ndetse n’ibibabaje.
Muri aya matora hagaragaye uguhatana gukomeye kugeza n’aho abatsinzwe barira, abandi bakagumura abaturage.
Dore tumwe mu dushya twaranze aya matora hirya no hino mu gihugu, harimo nk’Umukuru w’Umudugu watowe afite PhD ⤵️
1. Gisagara: Umugabo utatangajwe amazina yagurishije ikimasa, agurira abantu inzoga kandi abasengerera ngo bamutorere kuba Umukuru w’Umudugudu. Yatsinzwe n’amatora asubiwemo arongera aratsindwa.
2. Kayonza: Dr Christophe Asaba Muyoboke, ufite PhD, watorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Kiyonza, mu Murenge wa Mwiri.
3. Kayonza: Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi watorewe kuba ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Murenge wa Gahini.
4. Kayonza: Umukandida Murora wakoresheje ibyamamare byambaye imipira iriho ifoto ye mu kwiyamamaza, ariko agatsindwa mu bakandida b’abagore.
5. Muhanga: Umugore utatangajwe amazina, wari umukorerabushake wa NEC, yeguye kuri izo nshingano ariyamamaza atorwa guhagararira abagore mu Mudugudu wa Kavumu, mu Murenge wa Nyamabuye.
6. Ngoma: Umugabo watorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Nyamata, mu Murenge wa Rurenge, yakuweho nyuma yo guha abaturage inzoga zitemewe mu birori byo kwishimira intsinzi.
7. Burera: Ba Visi Meya babiri, umwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’undi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, batsinzwe amatora y’Abajyanama b’Akarere. Amazina yabo ntiyatangajwe.
8. Musanze: Uwahoze ari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yatsinzwe mu bakandida b’abagore batanu bagombaga kujya mu Nama Njyanama. Izina rye ntiryatangajwe.
9. Gicumbi: Ntangungira Alex, wahoze ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yagerageje gukuramo kandidatire ku munsi w’itora NEC irabyanga. Yaje gutsindwa.
10. Kayonza: Doreen Basiime Kalimba, wahoze ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yatsinzwe ubwo yashakaga kongera gutorerwa kujya muri iyo nama.
11. Rwamagana: Umukuru w’Umudugudu w’Akinteko, mu Murenge wa Gahengeri, yabanje kwanga kongera kwiyamamaza ashaka kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge. Abaturage barigumura, aza kwisubiraho ariyamamaza aratorwa. Izina rye ntiryatangajwe.
12. Kayonza: Umugabo watorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Nyamugari, mu Murenge wa Ndego, yakuweho nyuma yo kumenya ko yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitse kubera urugomo. Izina rye ntiryatangajwe.