IMENAGITERO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 135
- 3
Abanyarwanda baramukiye mu matora y’inzego z’ibanze
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, abaturage bazindukiye mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, aho ku rwego rw’umudugudu hatorwa komite nyobozi igizwe n’abantu batanu, barimo umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka mu mudugudu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.
Ku rwego rw’umudugudu hatorwa kandi umujyanama rusange uzawuhagararira mu nama njyanama y’akagari, hamwe n’abakandida babiri b’abagore bazatorwamo abajyanama b’abagore, bagomba kugira nibura 30% by’abagize inama njyanama. Aba bayobozi, kimwe n’abagize komite nyobozi y’umudugudu, batorwa n’abaturage bose bawutuyemo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi bemerewe gutora.
Umudugudu ugira kandi inama njyanama ihuriramo abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage. Harimo abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’urubyiruko batorwa n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30, abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore batorwa n’abagore batuye mu mudugudu, abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi aho bari, abajyanama b’ubuzima, abagize komite y’umugoroba w’umuryango ndetse n’abantu babiri bahagarariye abikorera, batorwa na bagenzi babo bo mu mudugudu.
Iyo inama njyanama y’umudugudu imaze kujyaho, abayigize bitoramo biro iyiyobora, igizwe na Perezida, Visi Perezida n’umunyamabanga.
Ku rwego rw’akagari, inama njyanama igizwe n’abajyanama rusange batorwa n’abaturage bo mu midugudu ikagize, aho buri mudugudu uhagararirwa n’umujyanama umwe. Iyi nama njyanama igira kandi abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abayigize, batorwa n’abaturage bose b’akagari bemerewe gutora.
Mu bandi bagize inama njyanama y’akagari harimo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, uw’inama y’igihugu y’urubyiruko n’uw’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akagari. Harimo kandi uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke biri mu kagari, uhagarariye abarimu b’amashuri abanza ndetse n’uhagarariye abikorera muri ako kagari.
Ku rwego rw’akagari hatorwa kandi umujyanama rusange uzagahagararira mu nama njyanama y’umurenge.
Minisitiri w’Intebe yagiye gutora
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengimana, yitabiriye amatora y’inzego z’ibanze. Yatoreye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, akagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri.
General (Rtd) James Kabarebe yitabiriye amatora
Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu batuye muri Kibagabaga witabiriye amatora mu kagari abarizwamo. Mu bandi batoreye muri Kibagabaga harimo na Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena igihe kinini.
Mu Karere ka Karongi bitabiriye
Kuri site ya Kimigenge ahari gutorera abaturage b'umudugudu wa Kimigenge, akagari ka Kibilizi, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, abaturage bishimiye uburyo bwo gutora bajya inyuma y'umukandida, bavuga ubu buryo bwihuta bagahita bamenya uwatowe.
Nyiranshimiyimana Florence w'imyaka 31 yasabye abari butorwe kuzashyira imbaraga mu kurwanya ubujura n'ububandi kugira ngo abaturage bakore biteze imbere ariko banizeye umutekano w'imitungo yabo.
Twagiramahoro Theoneste w'imyaka 43 yavuze ko abakuze n'urubyiruko bose bitabiriye aya matora.
Ati "Abayobozi turi gutora turasaba ko bazadukorera ubuvugizi, kuko amazi n'umuriro hari ibyaro bitarageramo. Ikindi turasaba ko bazashyira imbaraga mu kubumbira urubyiruko mu mashyirahamwe kugira birufashe kwiteza imbere.”
I Rwinkwavu naho amatora ararimbanyije
Kuri site ya Gisozi mu Murenge wa Rwinkwavu, abaturage batangiye guhabwa amabwiriza y’uburyo amatora ari bukorwe.
Iyakaremye Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Gisozi mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko icyatumye yitabira amatora ari ukugira ngo agire uruhare mu kwitorera umuyobozi uzabafasha guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “ Ino aha, inzoga zitujuje ubuziranenge turacyazibona nubwo ari nke, kandi ni zo ziduteza umutekano muke. Ndifuza rero kugira uruhare mu kwitorera umukuru w’Umudugudu mwiza hamwe na komite yose nziza izadufasha mu gutuma tugira umutekano.”
Perezida wa Sena n’uw’Umutwe w’Abadepite batoye
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, ni Kazarwa Gertrude, batoreye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimirongo mu Kagari ka Kibagabaga.