Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Nyuma y’uko bigaragaye ko Inzoga zitujuje ubuziranenge ziri muri byinshi byangiza ubuzima bw’Abaturage, Leta yatangije gahunda yo gukora ibishoboka byose igaca izo nzoga.
Muri iyo gahunda yo guca izo nzoga, Leta yanashyizeho amabwiriza y’uko; kwenga inzoga zicuruzwa mu baturage cyangwa se zisangizwa abantu benshi mu birori, bikwiye kumenyeshwa ubuyobozi, bukabanza kugenzura niba izo nzoga zigiye kwengerwa abantu benshi ziteguranwa isuku ihagije ndetse n’ubuziranenge , ku buryo zitazagira ingaruka ku bantu benshi bazazisangira.
🔷Ese niba umuntu asanzwe yenga urwagwa rwe neza, akarwengana isuku ihagije ndetse n’ubuziranenge, akaba yari asanzwe arugurisha kandi nta warunyoye wigeze ahura n’ikibazo, kubahiriza amabwiriza yo kumenyesha abayobozi ko agiye kwenga bakamugenzura, akenga akagwa ke , akakajyana ku isoko, bibangamyeho iki?
Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kugaragara abantu benshi, binubira iyo gahunda ya Leta, yo guca inzoga zitwa ko zitujuje ubuziranenge, ndetse bamwe icyo gikorwa bakacyita ko ari umugambi wo guca urwagwa n’ikigage ku masoko, hagasigara hacuruzwa gusa inzoga zo mu nganda.
Benshi muri abo, bumvise amabwiriza Leta yatanze nabi. Bakwiye kumenya ko buri kintu cyose kigaburirwa abaturage , gikwiye kuba gifite ubuziranenge kugira ngo kidashyira ubuzima bw’abagifashe mu kaga, nk’uko hari benshi bapfuye abandi bagahuma burundu, bazira inzoga nk’izo zidafite ubuziranenge.
Kwenga urwagwa ndetse n’ikigage ntibyaciwe! Buri wese ushaka kwenga ibyo kwinywera mu rugo iwe , we sinangombwa ko ajya gusaba kugenzurwa . N'ubwo nawe biri mu nyungu ze kunywa ibidashyira ubuzima bwe mu kaga.
Kugenzura isuku n’ubuziranenge bisabwa abenga ibyo gucuruza cyangwa se bakanabyakiriza abashyitsi mu birori.
🔴Impamvu yo kongera igenzurwa ry’buziranenge mu bigaburirwa abaturage, harimo n’UMUTEKANO.
U Rwanda ni igihugu gitekanye kandi gikingiye ku nkiko zose, ku buryo uwahirahira ashaka kuruhungabanyiriza umutekano atamenya ikimukubise.
Gusa abanzi b’igihugu bashobora kunyura mu nzira nyinshi zitandukanye zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urugero:
Umugome ashobora gushyira uburozi mu rwagwa cyangwa mu kigage, akagemurira abaturage ari nko ku munsi w’isoko ahantu runaka.
Aho hari ibyago by’uko uwo mugome yahitana abaturage bari hagati ya 100-200 ku munsi umwe!!
Nimwibaza abagome bagemuye inzoga zihumanye ahantu 5 mu gihugu, ku munsi tukumva abantu barenga 1000 mu gihugu bishwe n’urwangwa cyangwa se ikigage!!
Byumvikane rero ko kugezura ubuziranenge bw’ibigomba gushyirwa ku isoko rusange cyane cyane ibiribwa n’ibinyobwa , ari ingenzi cyane mu kubungabuga ubuzima bw’abaturage , ndetse no kugabunga umutekano wabo.
Igisigaye ni ukwibaza ngo inzego z’ibanze, ni zo zizagena ubwo buziranenge?
Igipimo cy’ubuziranenge kizajya cyifashishwa n’inzego z’ibanze ni ikihe, ese kizatandukanywa gite n’icyo mu nganda?
Ese uburyo zikurwa aho zengewe zigezwa ku isoko, bwo buranoze?
Hazakorwa iki kugira ngo hirindwe ruswa mu gutanga ubwo buziranenge?
Nk'uko abaturage basanzwe bagira uruhare mu bibakorerwa, iki cyemezo bakwiye kugisobanurirwa byimbitse kuko ni inyungu ku buzima bwabo n’ubuzima bw’igihugu, kandi ntikigamije guca , urutoki, amasaka, urwagwa n’ikigage nk’uko benshi babigoretse.