Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.
Ibi bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo, agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho.Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.