Mutegarugori
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 110
- 1
U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti mushya urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA (HIV), witwa Lenacapavir, utangwa mu rushinge rumwe rukarinda umuntu mu gihe cy’amezi atandatu, aho uzatangira gutangwa mu ntangiro z’ukwezi gutaha, kandi ugatangirwa ubuntu ku bantu bo mu byiciro byihariye birimo abagabo baryamana na bagenzi babo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko uyu muti uzatangira gutangwa ku 01 Ukuboza 2026, umunsi u Rwanda n’Isi bizizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, ukaba uzatangirira gutangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, bikazafashwa n’ibitaro by’uturere biri hafi yabyo.
Dr Zephanie Nzeyimana, ushinzwe gahunda zijyanye no kurwanya SIDA mu matsinda y’abantu bashobora kwibasirwa cyane na yo muri RBC, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti uzatangwa ku buntu, ku buryo ubushobozi bw’umuntu bwo kwishyura butazaba inzitizi yo kuwuhabwa.