Umuti urinda SIDA u Rwanda ruhanze amaso wagejejwe muri Afurika

Mutegarugori

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
110
Reaction score
1
Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria (Global Fund) cyatangaje ko icyiciro cya mbere cy’umuti wa Lenacapavir urinda kwandura Virusi itera SIDA, wakozwe n’inganda zahawe uburenganzira bwo kuwukora, cyagejejwe muri Zambia.

Ni intambwe ikomeye mu kongera umubare w’abashobora kubona uyu muti, u Rwanda na rwo ruteganya gutangira gutanga.

Global Fund yatangaje ku wa 25 Ugushyingo 2026 ko uyu muti uzagezwa muri Uganda mu minsi mike iri imbere, mu gihe Zimbabwe izawubona mu ntangiriro za 2027.

Lenacapavir ni umuti uterwa umuntu urushinge rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, ugamije kurinda abantu badafite Virusi itera SIDA kuyandura.

Kugeza mu Ugushyingo 2026, abantu basaga 189.000 mu bihugu 10 bari bamaze guhabwa urushinge rwa mbere rwa Lenacapavir, mu gihe biteganyijwe ko ibihugu 24 bizaba byamaze kubona uyu muti mu mpera z’uyu mwaka.

Mu 2027, Global Fund iteganya gutanga imiti ya Lenacapavir ikubye inshuro enye iyatanzwe mu 2026.

Iki kigega na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihaye intego yo kugeza uyu muti ku bantu nibura miliyoni eshatu bitarenze mu mpera za 2028.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…