Umunya-Roumanie wari wizeye gusimbura Mushikiwabo muri OIF ari kurira ayo kwarika

Muterambabazi

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
80
Reaction score
4
Dacian Cioloș wari umukandida wa Roumanie ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yanenze icyemezo cy’abakuru b’ibihugu cyo kudahitamo umuyobozi mushya w’uyu muryango, avuga ko ari umunsi mubi ushobora gusiga ingaruka zikomeye.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie yari yizeye kungukira mu mwuka mubi uri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda wahinduye byinshi ku myiteguro ya nyuma y’amatora ya OIF.

RDC yari yatangaje ko aho kugira ngo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo atsindire manda ya gatatu kuri ubu buyobozi, izemera gukuramo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba kugira ngo ishyigikire Cioloș, yizeye ko uyu Munya-Roumanie azashyikirwa n’ibihugu byinshi.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, ku bwiganze bw’amajwi 37 muri 53, abakuru b’ibihugu bya OIF bafashe icyemezo cyo kongeza Mushikiwabo umwaka mu gihe hategurwa bundi bushya amatora azabera muri Canada mu 2028.

Cioloș amaze kubona uyu mwanzuro, yatangaje ko aho atemeranya n’abakuru b’ibihugu bafashe icyemezo cy’uko Musikiwabo ayobora OIF undi mwaka, agaragaza ko ibihugu byari bikwiye gushyira ku ruhande ibibitandukanya, bigashaka aho bihuriza.

Uyu munyapolitiki yavuze ko ibibazo byagaragaye mu rugendo rwo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya bitari bikwiye gushingira ku gihugu cyangwa umugabane umukandida akomokamo, ahubwo ko byari gushingira ku cyerekezo afite ku hazaza ha Francophonie.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…