Umugabo arasaba indishyi mugenzi we umusambanyiriza umugore

Umugabo arasaba indishyi mugenzi we umusambanyiriza umugore

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Muhanga:
Umugabo yiyambaje urukiko asaba mugenzi we kumuha indishyi ya Frw 1,900,000 biturutse ku gusambanya umugore we akamubyaraho abana.


Twagirumukiza Jean Bosco arashinja uwitwa Marius Nezerwa kumusambanyiriza umugore akamubyaraho abana babiri.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bandora, akagari ka Nyagasozi, umurenge wa Mushishiro, mu karere ka Muhanga, ari naho Twagirumukiza Jean Bosco atuye.

Twagirumukiza n’umwunganizi we babwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ko uyu Marius Nezerwa wahoze ari umuyobozi w’umudugudu mu gihe cy’imyaka 19, yamenesheje Twagirumukiza, amutwarira umugore, ndetse amubyaraho umwana wa mbere, amara igihe gito arapfa.
Twagirumukiza yabwiye urukiko ko nyuma y’igihe kitari kinini yongeye kugaruka mu rugo akeka ko inda umugore we atwite ari ye, umugore we aza kuyibyara.

Ati: “Nibwiye ko umwana umugore abyaye ari uwange, nyuma natunguwe n’amagambo asesereza Marius yambwiraga agaragaza ko umwana ndera atari uwange.”

Yongeyeho ati: “Ndasaba urukiko ko rwafata icyemezo umwana nitaga uwange akandikwa kuri Marius.”
Twagirumukiza avuga ko uwo arega agomba kugerekaho indishyi z’akababaro zirimo igihembo cy’Avoka, n’amafaranga y’ingendo amaze igihe akoresha aza gutanga ikirego no kuburana.

Cyakora Twagirumukiza avuga ko atakomeza kurera umwana utari uwe, kandi se ahari ndetse akaba anabyigamba, ndetse ko urukiko ari rwo rwagena indishyi z’akababaro Marius agomba gutanga kuko Marius yabikoze yitwaje inshingano yari afite zo kuba yari umuyobozi.

Me Hakizimana Albert wunganira Marius Nezerwa yabwiye UMUSEKE ko umukiliya we atabona izi ndishyi zingana gutyo, ko ayo afitiye ubushobozi ari miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, na bwo azatanga mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2027, kandi ko hari amasezerano y’ubwumvikane bakoreye imbere y’Ubushinjacyaha.
Ati: “Ayo yamwemereye mbere ntayo aratanga arimo kuyashakisha.”

Uyu munyamategeko avuga ko Marius ajya gukora iki cyaha, yabitewe no kuba Twagirumukiza yari yarataye urugo.

Kugeza ubu Twagirumukiza Jean Bosco yamaze gusaba gatanya.
Gusa Me Hakizimana yemera ko mu rubanza rwabanjirije uru, Marius yaburanye yemera icyaha abisabira n’imbabazi.

Twagirumukiza ahakana ko atigeze ata urugo rwe kuko yahunze uriya Marius wari umuyobozi w’umudugudu wamutotezaga.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cy’uru rubanza taliki ya 30/11/2026 saa cyenda z’amanywa.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom