Uko Wakorera amafaranga kuri X

Joined
Aug 12, 2026
Posts
5
Reaction score
0
Kugira ngo ubashe kwinjiza amafaranga kuri X binyuze muri gahunda ya Original Content Rewards, yasimbuye gahunda ya zamani ya Revenue Sharing, ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:

Ibisabwa:
  • Kuba ufite abonema ya X Premium cyangwa indi iri ku rwego rwo hejuru. X Premium igura $8 (hafi ya RWF 11,799).
  • Kuba ufite nibura abamukurikira 500 bafite konti zemejwe (verified followers).
  • Kuba warageze ku bantu nibura 500,000 binyuze muri Home Timeline Impressions mu minsi 90 ishize, ziturutse ku bakoresha X bafite konti zemejwe. Ibisubizo by'ubutumwa (replies) ntibibarwa.
  • Gukora no gushyiraho kenshi ibihangano n'ibitekerezo byawe bwite (original content).
  • Kuba ufite nibura imyaka 18, utuye mu gihugu iyi gahunda yemerewemo, kandi konti yawe yubahiriza amategeko n'amabwiriza ya X.
Uko wasaba kwinjira muri gahunda:
  • Jya muri Creator Studio urebe niba wujuje ibisabwa, hanyuma utange ubusabe bwo kwinjira muri gahunda.
  • Amafaranga yishyurwa buri byumweru bibiri.
  • Amafaranga make yishyurwa ni $30.
  • Ugomba kuba warashyizeho uburyo bwo kwakira amafaranga binyuze kuri Stripe cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura busabwa.
Murakoze.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…