UMUMANYURAMAZI
Member
- Aug 12, 2026
- 5
- 0
Kugira ngo ubashe kwinjiza amafaranga kuri X binyuze muri gahunda ya Original Content Rewards, yasimbuye gahunda ya zamani ya Revenue Sharing, ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:
Ibisabwa:
Ibisabwa:
- Kuba ufite abonema ya X Premium cyangwa indi iri ku rwego rwo hejuru. X Premium igura $8 (hafi ya RWF 11,799).
- Kuba ufite nibura abamukurikira 500 bafite konti zemejwe (verified followers).
- Kuba warageze ku bantu nibura 500,000 binyuze muri Home Timeline Impressions mu minsi 90 ishize, ziturutse ku bakoresha X bafite konti zemejwe. Ibisubizo by'ubutumwa (replies) ntibibarwa.
- Gukora no gushyiraho kenshi ibihangano n'ibitekerezo byawe bwite (original content).
- Kuba ufite nibura imyaka 18, utuye mu gihugu iyi gahunda yemerewemo, kandi konti yawe yubahiriza amategeko n'amabwiriza ya X.
- Jya muri Creator Studio urebe niba wujuje ibisabwa, hanyuma utange ubusabe bwo kwinjira muri gahunda.
- Amafaranga yishyurwa buri byumweru bibiri.
- Amafaranga make yishyurwa ni $30.
- Ugomba kuba warashyizeho uburyo bwo kwakira amafaranga binyuze kuri Stripe cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura busabwa.