UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 153
- 1
Abafite ubutaka bwagenewe imiturire mu Rwanda ubu bashobora gusaba uruhushya rwo kubwubakaho ishuri cyangwa ivuriro, nyuma y’ivugururwa ry’amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, Zoning Regulations.
N'ubwo kubaka ibyo bikorwaremezo ku butaka bwagenewe imiturire byemewe, uwifuza kubikora agomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe agenga inyubako z’amashuri cyangwa amavuriro.
Ati “Nko ku mashuri, amabwiriza y’uko ishuri rigomba kuba rifite parking, aho abana bakinira n’ibindi bigomba gukurikizwa. Ibi ni kimwe kandi no ku bisabwa ku nyubako z’amavuriro”.
Karangwa yavuze ko hanavuguruwe amabwiriza areba ahagenewe ubucuruzi, ku buryo ubu inyubako imwe ishobora guhurizwamo ibikorwa by’ubucuruzi n’amacumbi yo guturamo, bizwi nka mixed-use commercial.
Indi mpinduka iherutse gushyirwa muri serivisi z’imyubakire ni uko umuntu uguze ikibanza gisanzwe gifite uruhushya rwo kubaka rwanditswe muri sisitemu atagomba kongera gusaba urundi, igihe umushinga wari wagenewe icyo kibanza utahindutse.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) cyatangaje ko iyo ikibanza gifite uruhushya rwo kubaka n’umushinga byagurishijwe, bishobora guhita byandikwa ku muntu mushya, igihe uwagurishije amuhaye uburenganzira bwo kubikoresha.