VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Abagiye gusorera ubutaka bwabo buri mu mujyi wa Kigali, batunguwe no gusanga ibiciro byawo byarazamuwe bucece! Umusoro w’ubutaka muri Kigali mu mwaka wa 2025 wazamuwe ku giciro cya nyuma itegeko ryemerera Umujyi gusoresha, hafi inshuro ebyiri kuwo basoze mu mwaka wa 2024!
Niba gahunda ari umuturage ku isonga, kandi ibyakozwe bikaba byari byemewe n’amategeko habuze iki ngo ubuyobozi bubwire abaturage ko umusoro bari basanzwe basora kuri iyi nshuro wiyongereye aho kugira ngo batungurwe no gusanga umusoro bari basanzwe basora wikubye?
Uyu musoro w’ubutaka muri Kigali wikubye kandi urajyana n’ibibazo by’igishushanyo mbonera kigifite imbogamizi mu bice bimwe na bimwe zo gushyirwa mu bikorwa ngo hajye ibyahateganyirijwe! Ba nyir’ubwo butaka bakaba bamaze imyaka baraheze mu gihirahiro!
Kuki umujyi wa Kigali utaba uhagaritse gusoresha mwene ubu butaka buri mu makimbirane n’igishushanyo mbonera cyane ko ba nyira bwo kuri ubu batabasha kububyaza umusaruro ! Ntibabugurisha, nta bikorwa babukoreraho ariko buri mwaka bagasabwa kubusorera!
Aka ni akandi karengane nyamara.