UMUVUZANDURU
Senior Member
- Aug 4, 2026
- 162
- 8
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzafata ingamba zose zikenewe kugira ngo rurinde umutekano warwo mu gihe hakiri iterabwoba ry'umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kagame yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka hafi 30 gihari, kandi anenga uko umuryango mpuzamahanga wakemuye icyo kibazo, harimo n'ibihano bitangwa. Yanogeye kugaruka ku mpaka z'uko Rwanda rukoresha FDLR nk'urwitwazo ku byo ruvugwaho muriDRC, agaruka ku cyemezo cya Kinshasa giheruka cyo gushyira mu bikorwa gahunda yo gushyira intwaro hasi, ashimangira ko u Rwanda rugamije amahoro ariko yiteguye kurwanira kubungabunga umutekano warwo.