NGWINONDEBE
Member
- Mar 18, 2026
- 68
- 1
Raporo y’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm International Peace Research Institute igaragaza ko n’ubwo iyinjizwa ry’intwaro muri Afurika ryagabanutseho 41%, ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu kugura ibikoresho by’intambara bigezweho.
Muri iyo raporo ishingiye ku mibare yo hagati ya 2021 na 2025, yashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byatumije intwaro nyinshi, aho ruza ku mwanya wa 10.SIPRI igaragaza ko u Rwanda rwihariye 3,5% by’intwaro zose zinjizwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri icyo gihe, aho agaciro kazo kageraga kuri miliyoni 118,73 z’ibipimo bya TIV (Trend Indicator Values).
SIPRI ivuga kandi ko u Rwanda rwaguze ibyo bikoresho bya gisirikare mu bihugu birimo Türkiye, u Bushinwa, u Burusiya, Qatar ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko icyo gihugu gifatira ibihano u Rwanda birimo no guhagarika ubufatanye mu by’intwaro.