VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 /12/ 2025, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’u Burundi zagiranye ibiganiro bigamije amahoro n’umutekano, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze iminsi uvugwamo umwuka mubi.
Nk’uko byatangajwe n’amasoko atandukanye, ibi biganiro byibanze ku gukumira umutekano muke mu karere, guteza imbere imikoranire mu by’umutekano, no gushakira hamwe ibisubizo byafasha kubungabunga amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro byabaye mu gihe hari impungenge ku mutekano mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje kugaragara ihungabana ry’umutekano.
Muri urwo rwego, mu gihe gito cyabanjirije ibi biganiro, ihuriro rya AFC/M23/TWIRWANEHO ryinjiye mu mujyi wa Uvira, rikanavuga ko ryirukanye ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo yari iri muri uwo mujyi.
Nubwo ryari ryinjiye muri Uvira, iri huriro ryaje kuwikuramo hatabayeho imirwano, aho bivugwa ko byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Washington, agamije kugabanya imirwano no guteza imbere inzira y’ibiganiro bya politiki n’amahoro mu karere.
Kivu News