Visi Perezida w'ihuriro rya politiki n'igisirikare, Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Corneille Nangaa, yagarutse kuri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amushinja gukurikiza urugero rwa se, Étienne Tshisekedi, mu bikorwa avuga ko bigamije kugoreka amateka y'iki gihugu no gukoresha izina ry'intwari Patrice Emery Lumumba mu nyungu za politiki.
Uyu munyapolitiki wahoze ayobora Komisiyo y'Amatora muri RDC yavuze ko imyitwarire ya Félix Tshisekedi idatandukanye n'iya se, ashimangira ko bombi bafite uruhare mu bikorwa avuga ko byabangamiye inyungu z'igihugu.
Nangaa yifashishije imvugo igira iti “ni nka se”, mu kugaragaza ko abona Félix Tshisekedi akurikiza inzira ya se.
Mu butumwa bwe, Nangaa yagaragaje ko hari uburyo bubiri umuntu ashobora gukoreramo igihugu cye, avuga ko ashobora kugikorera nk'uko se yagikoreye cyangwa akakigambanira nk'uko se yakigambaniye.
Yagize ati “Mu by'ukuri, Repubulika igendera ku kuri kumwe kudahinduka mu mateka: kuyikorera kuva kuri se kugera ku muhungu, cyangwa kuyigambanira kuva kuri se kugera ku muhungu!”
Nangaa yashinje se wa Tshisekedi kugira uruhare mu rupfu rwa Lumumba, no gukoresha izina rye mu nyungu za politiki.
Mu bindi Nangaa yashinje Perezida Tshisekedi harimo gukoresha izina rya Juliana Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, mu bibazo bya politiki bijyanye n'amatora y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bwifashishije kandidatire ya Juliana Lumumba mu gushaka kuburizamo ubwumvikane bw'ibihugu bya Afurika, nyuma bukayigira igikoresho cy'ibiganiro byo gushyigikira umukandida wa Romania.