Rwanda: Kuki 27% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagifite igwingira?

Rwanda: Kuki 27% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagifite igwingira?

TX Noran

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
128
Reaction score
13
Igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda ryagabanutseho amanota 6,35 ku ijana mu myaka itanu, ariko abana 27 muri 100 baracyarifite. Nubwo igipimo cyagabanutse ku rwego rw’igihugu, mu turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba kiracyari hejuru ya 30%, bigaragaza ko igwingira rikomeje kuba imbogamizi ku buzima n’imikurire y’abana.

Raporo y’Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (RDHS-7), yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda ryavuye kuri 33,1% mu 2019/2020 rigera kuri 26,75% mu 2025.

Ibi bivuze ko igipimo cyagabanutseho amanota 6,35 ku ijana, ahwanye n’igabanuka rya 19,2% ugereranyije n’igipimo cyariho mu 2019/2020. Mu yandi magambo, mu bana 100 bari munsi y’imyaka itanu, abari bafite igwingira bavuye kuri 33 bagera kuri 27.
Nubwo iri gabanuka ari intambwe nziza, imibare igaragaza ko ikibazo kigihangayikishije, cyane cyane mu turere tumwe na tumwe tugifite ibipimo biri hejuru y’icy’igihugu.

Mu Karere ka Nyabihu, igipimo cy’igwingira cyavuye kuri 46,7% mu 2019/2020 kigera kuri 32,68% mu 2025. Ni igabanuka ry’amanota 14,02 ku ijana, rihwanye na hafi 30% ugereranyije n’igipimo cyariho mbere.

Icyakora, nubwo Nyabihu yagabanyije igwingira ku rugero ruri hejuru y’urw’igihugu, mu 2025 yari igifite igipimo kiruta icy’igihugu ho amanota 5,93 ku ijana. Ibi bigaragaza ko igabanuka ry’igwingira ritabaye ku rugero rumwe mu turere twose.

Imbogamizi mu kurwanya igwingira muri Nyabihu
Igwingira ni ikibazo cy’imirire mibi imara igihe kirekire, kikagaragarira mu kuba uburebure bw’umwana buri munsi y’ubwitezwe ugereranyije n’imyaka afite. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) ufata umwana nk’ugwingiye iyo uburebure bwe ugereranyije n’imyaka afite buri munsi y’igipimo fatizo cyawo ku rugero rw’ubudasa bubiri (−2 SD).

Iki kibazo gishobora gutangira umwana akiri mu nda ya nyina, kikiyongera cyane mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, izwi nk’iminsi 1.000 ya mbere. Iki ni igihe gikomeye mu mikurire y’umubiri n’ubwonko, ku buryo imirire idahagije muri icyo gihe ishobora kugira ingaruka zirambye ku mwana.

Mu Karere ka Nyabihu, imwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’imirire mibi ni ugushyigikira amarerero n’ingo mbonezamikurire y’abana bato, aho abana bahabwa amafunguro kandi bakitabwaho mu gihe ababyeyi babo bari mu mirimo ibinjiriza amafaranga.

Icyakora, ubuhamya bw’abaturage n’ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kudakoresha neza ibiribwa n’inyunganiramirire bigenerwa abana, ubumenyi budahagije ku gutegura indyo yuzuye n’uruhare rutaragera ku rwego rukwiye rw’abagize umuryango mu kwita ku bana.

Nyiramajeri Jacqueline wo mu Murenge wa Jenda yabwiye UMUSEKE ko hari ababyeyi badakoresha neza ibiribwa n’inyunganiramirire bigenerwa abana, bikagira ingaruka ku mirire yabo.

Ati: “Twaradohotse, muri uko kudohoka kose ni ukutagaburira abana indyo yuzuye, hari abagurisha Shisha Kibondo, mu kwita ku bana bagahabwa ibidashyitse.”

Avuga ko amarerero n’ingo mbonezamikurire byafashije ababyeyi kubona aho abana bitabwaho kandi bagahabwa amafunguro arimo intungamubiri mu gihe bo bari mu mirimo ibinjiriza amafaranga.

Manizabayo Moussa na we agaragaza ko uruhare rw’abagabo mu kwita ku bana no gufata ibyemezo bijyanye n’imibereho y’umuryango rukiri imbogamizi mu ngo zimwe.

Ati: “Ibyo bigatuma abana bacu bagwingira. Twafashe ingamba zo gufatanya n’abagore kuzamura imirire y’abana bacu.”

Iradukunda Ernest, undi mubyeyi wo muri aka karere, avuga ko igwingira ritareba imiryango ikennye gusa, kuko hari n’imiryango ifite ubushobozi ariko abana ntibahabwe amafunguro akwiranye n’ibyo imibiri yabo ikenera.

Ati: “Hari igihe umubyeyi ategura ifunguro rijyanye n’ibyo abantu bakuru barya, akaba ari na ryo aha umwana, kandi atari ryo umubiri we ukeneye. Birasaba guhindura imyumvire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, na we avuga ko nubwo amarerero n’ingo mbonezamikurire bifasha mu kwita ku bana, hakiri ababyeyi bagurisha ibiribwa n’inyunganiramirire bagenerwa.

Ati: “Hari abafite imyumvire ikiri hasi bagurisha ibigenewe abana, turabasaba kwisubiraho bagatandukana n’iyo mico yo kugurisha imfashanyo bahabwa zigenewe abana.”

Yongeraho ko akarere gakomeza gushishikariza abagore kwipimisha bakimara kumenya ko batwite, kwita ku mirire yabo no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Uturere tumwe twagabanyije igwingira, ahandi ririyongera

Imibare ya RDHS-7 igaragaza ko igwingira ryagabanutse mu turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko impinduka ntizabaye ku rugero rumwe.

Mu Karere ka Ngororero, igipimo cyavuye kuri 50,5% mu 2019/2020 kigera kuri 35,81% mu 2025, ni igabanuka ry’amanota 14,69 ku ijana.

Muri Nyabihu cyavuye kuri 46,7% kigera kuri 32,68%, naho muri Nyamasheke kiva kuri 37,7% kigera kuri 29,64%.

Icyakora, muri Karongi igwingira ryariyongereye, riva kuri 32,4% rigera kuri 33,54%, ni ukuvuga izamuka ry’amanota 1,14 ku ijana.

Impinduka mu gipimo cy’igwingira hagati ya 2019/2020 na 2025

sTATI-1024x572.jpg
 
Back
Top Bottom