KANDAGIRUKARABE
Member
- Aug 12, 2026
- 8
- 2
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo za FRN zafashe igice cya Lubarika n’inkengero zacyo, nyuma y’imirwano ikomeje guhuza ingabo za FARDC- FNDB-FDLR - Wazalendo.
Iyi mirwano yatangiye mu masaha ya kare kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/11/2026,ikaba ikomeje mu bice bitandukanye, aho irimo gutuma abaturage benshi bahunga ingo zabo kubera impungenge z’umutekano. Nyuma yo gufata igice cya Lubarika n’inkengero zacyo, amakuru MCN ikesha amasoko yo muri ako karere avuga ko imirwano yakomeje mu nkengero za Ndolera, mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu bice byegereye Luvungi.Ibi byatumye imiryango myinshi yo muri Lubarika, Luvungi, Ndolera n’utundi duce twegereye ihunga, ishaka ubuhungiro no kurengera ubuzima bwayo, mu gihe imirwano ikomeje kubangamira ibikorwa bya buri munsi n’umutekano w’imitungo y’abaturage.