Abagaragara mu ifoto, ni bamwe mu bantu bafashwe na RIB, bashinjwa ubwambuzi bushukana bwakorewe ku matelefoni.
Nyuma yo gufatwa, amafaranga bagiye bahabwa, amwe muri yo agera kuri Milioni 15 yabashije kugaruzwa, ndetse hafatirwa imitungo ya bamwe muri bo yavuye muri ubwo bwambuzi.
Ibyafatiriwe ni amasambu, amatelefoni n'amatungo byaguzwe muri ayo mafaranga.