REG yaganiriye n'abashoramari bigenga bazafasha gukwirakwiza umuriro hose mu gihugu

REG yaganiriye n'abashoramari bigenga bazafasha gukwirakwiza umuriro hose mu gihugu

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Uyu munsi, REG yagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu bigo bitanu byatsindiye isoko ryo gukwirakwiza amashanyarazi ahantu hose yari ataragezwa mu turere 30 tw'igihugu.
Hazubakwa imiyoboro mito n'imiyoboro iringaniye kugira ngo amashanyarazi abashe kugezwa ku bari batarayabona.

REG yasabye ba rwiyemezamirimo kunoza imitangire ya serivisi, gukora kinyamwuga no kurangwa n'ubunyangamugayo bakamenya ko umuturage wese ubabonye aba aziko abonye abakozi ba REG, bityo bakazakora akazi bashinzwe kandi neza ndetse bakirinda kwinjira mu mirimo itari mu byo bashinzwe gukora.

Uyu mushinga uzarangira ugejeje amashanyarazi ku ngo 160,000, ukazashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu, ukaba waratangiye muri Kamena 2026 ukazarangira muri Nzeri 2029.
 
Back
Top Bottom