Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,571
- 5,983
Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko rifite umugambi wo gukwirakwiza intwaro ahantu hahurira abantu benshi harimo mu bibuga by’umupira w’amaguru, mu nsengero no muri za Kaminuza, rinaburira Abanyaburayi bari i Kinshasa ko bashobora guhura n’ingorane zo kuva muri uwo mujyi.
Aya magambo yatangajwe na Fils Mukoko, umwe mu banyamuryango bakomeye b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri RDC mu gihe umwuka wa politiki muri iki gihugu ukomeje kuzamo ubushyuhe, nyuma y’ibikorwa by’isaka byakorewe mu Bubiligi ahantu hafitanye isano n’abantu bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi.
Ati “Tugiye gukwirakwiza intwaro, no mu bibuga by’umupira w’amaguru, mu nsengero no muri za kaminuza. Abanyaburayi bari i Kinshasa bizabagora kuhava.”
Mukoko yanahamagariye abaturage kwitabira imyigaragambyo ikomeye iteganyijwe kubera imbere ya Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa.
Ibyo yatangaje bije nyuma y’ibikorwa by’isaka byakorewe mu Bubiligi ahantu hafitanye isano n’abantu bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi. Ibikorwa byavuzwe ko bifitanye isano n’iperereza ku byaha bikekwa birimo kunyereza amafaranga no kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi bibazo bikomeje gukurikirwa mu gihe umubano hagati ya RDC n’u Bubiligi uri mu bihe by’igitutu. Gusa, ibirego bivugwa muri iryo perereza ntibirafatwa nk’ibyahamye, kuko bitaracibwa urubanza n’urukiko rubifitiye ububasha.