RDC ntikivuye muri OIF- Kayikwamba

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
167
Reaction score
0
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko izakomeza kuba umunyamuryango w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’ubwumvikane bwagezweho mu nama ya 20 y’uyu muryango yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko RDC yari yagaragaje ko ishobora kuva muri OIF mu gihe umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yari kongererwa manda ya gatatu ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye gifite inyungu nyinshi mu gukomeza kuba muri uyu muryango, aho kuwuvamo.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite inyungu zose zo gukomeza kuba muri OIF.”

Kayikwamba yasobanuye ko RDC yifuza kugira uruhare rugaragara mu kuvugurura amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, avuga ko ayo mategeko yari asanzwe adasobanutse neza kandi adatanga ibisobanuro bihagije.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…