Perezida Ibrahim Traoré yakebuye urubyiruko rwa Africa rutarajwe ishinga no kwiteza imbere

Perezida Ibrahim Traoré yakebuye urubyiruko rwa Africa rutarajwe ishinga no kwiteza imbere

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,571
Reaction score
5,983
Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yanenze urubyiruko rwa Afurika avuga ko rudakwiye guhora rumara umwanya munini mu myidagaduro, cyane cyane kuri TikTok, mu gihe umutungo kamere w’umugabane ukomeje gukoreshwa n’abandi.

Yagize ati “Ntimukarebe abandi. Abashaka gukomeza kubyinira kuri TikTok ubuziraherezo nibabyine. Mwebwe mukore. Bazaza bagure umusaruro w’ibyo mwakoze, hanyuma bakomeze kubyina. Birababaje, kuko ibyo tuvuga bireba urubyiruko rwa Afurika rwose. Ariko bamwe ntibashaka kubyumva, ikibashishikaje ni ukwishimisha no kurangara, ndetse n’ibintu bidafite umumaro."
 

Attachments

  • Traore.mp4
    1.9 MB
Back
Top Bottom