NGWINONDEBE
Member
- Mar 18, 2026
- 68
- 1
Abantu ibihumbi n'ibihumbi bateraniye mu cyaro cyo mu Busuwisi kugira ngo bibonere umuhango wo kwimika abepisikopi bane bashya ba Kiliziya Gatolika, nubwo Papa Leo wa XIV yari yabinginze ngo ntibabikore.
Abo bane, barimo umwe ukomoka muri Amerika, umwe wo mu Busuwisi n'abandi babiri bo mu Bufaransa, ni abanyamuryango b'Umuryango w'abihayimana utavugwaho rumwe wa Mutagatifu Piyo wa X (SSPX), rimwe na rimwe unitwa uw'aba Lefebvristes, izina rikomoka kuri Marcel Lefebvre washinze uwo muryango.
Uyu muryango wanze kwemera amwe mu mavugurura akomeye yashyizweho na Vatikani mu myaka ya za 60 (1960) na za 70 (1970), harimo no kwemerera ko Misa isomwa mu ndimi zivugwa n'abakirisitu bayitabira, aho kuba mu Kilatini gusa nkuko kera byari bimeze.
Mu ntangiriro y'iki cyumweru, Papa Leo yinginze bwa nyuma, asaba abayobozi b'uwo muryango wa SSPX kudakomeza umuhango wo kwimika, awusobanura nk'igikorwa cyo "gucamo Kiliziya ibice", gishobora "gutanyagura umwambaro utagira iteranyirizo wa Kristu" (gusenya ubumwe bwa Kiliziya ya Kristu).
Ariko ku wa gatatu mu gitondo, munsi y'ikirere gikonje cyo mu misozi ya Alpes, uwo muryango warenze ubusabe bwa Papa, uyu ufatwa na miliyoni z'Abagatolika nk'uhagarariye Imana ku Isi – maze ukora uwo muhango wo kwimika.
Aho uwo muhango wabereye, abo bane bari bategerejwe kwimikirwa kuba abasenyeri baryamye bubitse inda imbere y'alitari, imitwe yabo bayishyingikirije ku misego itukura.
Muri uwo muhango hacuranzwe umuziki w'inanga ya orgue, naho indahiro zo kwakira inshingano z'ubusenyeri zikorwa mu Kilatini.