Nyanza: Yatawe muri yombi azira gutwika amafaranga yahawe n’umugore we

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
153
Reaction score
1
Umugabo w’imyaka 36 witwa Tuyizere, wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho gutwika amafaranga ibihumbi 25 Frw yari ahawe n’umugore we, nyuma yo kutishimira ko hari ayo yakoresheje ahahira urugo atabanje kumugisha inama.

Amakuru avuga ko uwo mugabo n’umugore we bari basaruye karoti mu murima, nyuma umugore akazijyana ku isoko, aho yazigurishije ibihumbi 40 Frw.

Mu mafaranga yari amaze kubona, umugore yakoresheje ibihumbi 15 Frw ahahira urugo, asigarana ibihumbi 25 Frw yahaye umugabo we ageze mu rugo.

Icyakora, umugabo ntiyishimiye ko umugore yari yakoresheje amwe muri ayo mafaranga atabanje kumubaza, bituma afata ibihumbi 25 Frw yari amuhaye arabitwika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi, yatangaje ko umugore yahise atabaza ubuyobozi, agaragaza ko umugabo we atishimiye amafaranga yari yagaruye mu rugo nyuma yo gucuruza no guhaha.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…