MBOKA NA BISO
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 794
- 793
Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yashyinguwe kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025.
Umuhango wo guherekeza Ngabonziza no kumusezeraho bwa nyuma wabanjirijwe n’amajoro y’ikiriyo cyaberaga ahitwa ‘Mnim Kigali Tourism Hotel’ i Gihogwe.
Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025, yasezeweho bwa nyuma mu gitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Gihogwe, ashyingurwa mu irimbi rya Gihogwe.
Ngabonziza yamenyekanye mu muziki wo hambere muri Orchestre Les Citadins ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi yayishinganye na mukuru we Ngaboyisonga Bernard.
Yagize uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000, yari afatanyije na Nikobisanzwe André Gromyko.
Orchestre Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando yataramiraga buri wa Gatandatu. Ahagana mu 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.
Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, ‘‘Have Winsiga’’ n’izindi zitandukanye, zatumye aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye.