Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,567
- 5,983
Uyu munsi,ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga cya Ndera cyatangiye gukora.Iki kigo kizajya gipima ibinyabiziga byikorera imizigo kuva kuri toni 3.5 kuzamura, moto ku myotsi ndetse n’ibinyabiziga bito.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko iki kigo cyatangiye gifite ubushobozi bwo kwakira ibinyabiziga 650 ku munsi kandi kije kunganira ibindi bisanzwe mu rwego rwo kugabanya umuvundo ku kigo cya Remera, kwihutisha serivisi ndetse no gupima imyotsi kuri moto.Umwihariko kuri moto kuyipima imyotsi bifata amasegonda 60 gusa. Abafite moto baributswa kugana iki kigo mu rwego rwo kubahiriza ibiteganyijwe n'amategeko.