Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,571
- 5,983
Ishimwe Fabrice, umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, yapfuye bikekwa ko azize kunywa inzoga ikomeye izwi ku izina ry’icyuma, nyuma yo gutegerwa kumara amacupa abiri adakura ku munwa.
Abari aho byabereye bavuga ko uyu musore yasangiraga na bagenzi be basanzwe bakorana umwuga w’ubukanishi, maze bamwe muri bo bamutegera kunywa izo nzoga icyarimwe, bakamusaba kudakura icupa ku munwa kugeza zirangiye.
Uwo musore koko yazinyoye nyuma yo kuzirangiza, yahise acika intege, arananirwa, bagenzi be bamuterura bamujyana kuryama, bamwe barara iruhande rwe, ariko hashize igihe gito ahita apfa.
Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, yavuze ko n'ubwo bikekwa ko urupfu rw’uyu musore rufitanye isano n’inzoga yanyoye, iperereza rigikomeje.
Ati:“Amakuru y’urupfu rwe twayamenye, ariko ntituramenya neza icyamwishe. RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri.”
Umurambo wa Ishimwe Fabrice wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abantu 11 barimo n’abakora mu kabari byabereyemo batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku baba bagize uruhare mu gutegeza uriya musore inzoga.