Muhanga: Ubuyobozi bwasenye inyubako z’ishuri ryigenga

Muhanga: Ubuyobozi bwasenye inyubako z’ishuri ryigenga

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Uwimabera Anastasie washinze ishuri ryigenga ribanza, avuga ko yashenguwe n’icyemezo akarere ka Muhanga kafashe cyo kurisenya.

Uwimabera Anastasie avuga ko yashinze ishuri yise St RITAH, riherereye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, agamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubaha uburezi n’uburere bwiza.

Uyu mubyeyi avuga ko yatunguwe no kumva ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buzanye abantu basenya ishuri, kandi bari baramuhaye icyangombwa cy’imyaka ibiri cyo kuvugurura inyubako y’ishuri.

Ati: "Ubu nibwo twari kumara kubaka none baradusenyeye."

Uwimabera yavuze ko usibye icyangombwa cyo kubaka yahawe, nta mabaruwa bigeze bamuha yo gukuraho inyubako, ahubwo ko hari n'abaje kumusaba indonke kugira ngo bareke kumusenyera yanga kuyitanga, abonye bakomeje kumutoteza yandika atakambira inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Akavuga ko ubu bari bategereje ko igisubizo Sena izabaha kuko yabijeje kubasura.

Yongeyeho ati: "Jye nasize akarere katarahagera kubera ko nari nagiye kwivuza i Kigali, umugabo ahageze ashatse gufata amafoto bamuteza inzego z'umutekano baramufunga, ndetse basiba n'amafoto yari yafashe."

Bamwe mu baturage barerera mu iryo shuri, bavuga ko nta makuru bari bafite yuko iri shuri rizasenywa.

Umutoni Francine umwe muri abo baturage barerera muri iri shuri, avuga ko bari basigaje ukwezi kumwe kugira ngo umwaka w’amashuri utangire bakibaza aho baberekeza.

Ati:”Iri shuri ryari rifitiye ababyeyi benshi akamaro, cyane abatishoboye kuko amafaranga baduca ari makeya ugereranije n’ayo ibindi bigo bisaba ababyeyi”

Usibye ababyeyi baharerera, n’abarimu baryigishamo bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kuba abashomeri kuko amafaranga bahembwa ariyo atunze Imiryango yabo.

Ibyishaka Clémentine wigisha muri iri shuri ati: “Iki kigo cyari kidufatiye runini, murumva ko gusenya iri shuri bigiye kutugiraho ingaruka.”

Uyu murezi avuga ko mbere yuko ubuyobozi bw’akarere n’umurenge wa Nyamabuye bufata icyemezo cyo gusenya ishuri, bagombye gutekereza ku bana bahiga, ndetse no ku barezi bahigisha bukamenya aho bazerekeza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko bahaye Uwimabera Anastasie washinze ishuri icyangombwa cyo kubaka inyubako y’igihe gito, kitarenza imyaka ibiri.

Bizimana yatangaje ko iyo myaka ibiri yarangiye yanga kuva ku izima ahubwo akomeza kubaka, kandi yagombaga gukurwaho kugira ngo hakurikizwe igishushanyombonera cy’akarere.

Ati: “Twamwandikiye amabaruwa atatu tumusaba kuvanaho izo nyubako, arabyanga dufata umwanzuro wo kurisenya.”

Uyu muyobozi avuga ko inyubako y’ishuri itajyanye n’icyerekezo cy’umujyi kuko yubakishije imbaho.

Bizimana avuga ko aciye bugufi akongera kwandikira ubuyobozi ko yifuza kubaka bijyanye n’icyerekezo, cyangwa indi nyubako, bamuha icyangombwa.

Avuga ko abana ubu bari mu biruhuko amashuri natangira bazashakirwa andi mashuri bigamo.
1785852723409.png

1785852734892.png

1785852748737.png

1785852759908.png
 
Ariko ye, natwe abaturage turagorana, sinzi uko byagenze dore ko nta version y' akarere. Ngo gufasha abaturajye, bakigira ubuntu se cg bakishyura 500 kuko leta twishyura ga 950 icyo mbona ishuri ryimbaho weho waryemera? 2. Ntamuntu numwe usenyerwa ngo abure uko yakwirwanaho.
 
Ariko noneho ndagowe!!!! Ubuse uyu arikurira ngo basenye?!! Ubuse basenye iki?? Navaneho iyomyanda. Ahubwo uwamuhaye ibyangombwa mbere niwe dushaka asobanure ukuntu iri ryari ishuri
 
Mr Joseph shyiramo VAR kuko harimo quelques choses bitumvikana. Uyu mugore n'aka karere bari ifu n'amazi. Icyo bapfuye cyo ni ibanga rya muvara
 
Ahubwo ko bari baratinze kurisenya. Ubu se ryari ishuri cyangwa yari hangali? Niyubake ishuri rifite standard z'ishuri arebe ko hari icyo bamutwara. Imbaho kweri!!!
 
Iri nta shuri ririmo!!! Iki kibandahore se niryo yita ishuri? Bakureho umwanda. Uyu mugore uzi ko ari cya rusahuriramunduru !!! Ni kirihahira!!! Nta mwana wo kwigira mwibyo bihogere. Nta mpuhwe afitiye abana icyo ashaka ni ugusahurira mu nduru. Natoke kule!!!
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom