Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro butakiri umwihariko w’abashakanye gusa, kuko abagore batashyingiwe ariko na bo benshi bamaze kubukoresha kugira ngo birinde ingaruka zava mu gukora imibonano idakingiye.
Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko 54% by’abagore batashyingiwe bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.
Muri abo, 52% bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, mu gihe 2% bakoresha uburyo gakondo.
Mu bagore bashyingiwe bafite imyaka 15–49, 69% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho 64% bakoresha uburyo bugezweho, na ho 5% bakoresha uburyo gakondo.
🔶 Agakingirizo karamamaye
🔶 Udupira ni two dukunzwe: Mu bagore bashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, uburyo bwo gushyiramo agapira (implant) ni bwo bukunzwe cyane mu Rwanda.
🔶 Ababoneza urubyaro cyane biganje mu Ntara y’Amajyaruguru: Iyi Ntara ni yo iza imbere mu gukoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu bagore bashyingiwe, aho igeze kuri 72.1%.
🔶Prudence na Love tumwe mu dukingirizo dukunzwe