Mu mahanga: Imbanzirizamushinga y'umugambi w'amahoro hagati ya Russia na Ukraine.

Mu mahanga: Imbanzirizamushinga y'umugambi w'amahoro hagati ya Russia na Ukraine.

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Nyuma y'aho ku munsi w'ejo hashize, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, u Burusiya bugabye ibitero byashegeshe umujyi wa Kyiev, bigahitana abantu 26, biravugwa ko Steve Witkoff intumwa yihariye ya Trump yaba yagiranye ibiganiro n'umujyanama wa Klemlin Kirill Dmitriev,bigamije kurebera hamwe uko iyi ntambara yashyirwaho akadomo.
Bimwe mu bitangazwa ni uko Ukraine isabwa nta mananiza kurekera u Burusia ibice bwafashe mu Burasirazuba n'ikirwa cya Crimea. Ukraine kandi ikaba izasabwa kugabanya ingabo zayo.
Ibi bizatuma Uburusiya bugira ijambo ku gisirikali na politiki bya Ukraine.

Biteganyijwe ko uko Trump yatanze uwo murongo bibaye byubahirijwe, ubwo Ukraine yaba ibivuyemo.

Ingufu zashyirwaga muri iyi ntambara, bikavugwa ko zigiye kwerekezwa mu kongerera ubushobozi ibihugu bihuriye mu muryango wa NATO, mu rwego rwo kwitegura igihe Russia yaba ibigabyeho ibitero.

Bivuze ko ya masezerano America iherutse gusinyana na Ukraine ku birebana n'ikoreshwa ry'umutungo kamere wayo, ubwo Uburusiya bwaba bufite ijambo mu igenwa ry'imikoreshereze yawo.

Byaba biteye agahinda kuko ubwo Ukraine yaba yarashowe mu ntambara, yamara kwangirika igatereranwa, uwari umwanzi akaba ari we usigara ayifasha kwiyubaka.
 
Back
Top Bottom