Miliyari 2057,6 Frw zakoreshejwe nabi n’inzego za leta mu Rwanda

Miliyari 2057,6 Frw zakoreshejwe nabi n’inzego za leta mu Rwanda

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,571
Reaction score
5,983
Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, wagaragaje ko mu isesengura ryakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2023/2024, miliyari 2057,6 Frw ni ukuvuga 99% by’imikoreshereze y’ingengo y’imari z’uturere n’Umujyi wa Kigali hagaragayemo amakosa arimo n’ayahombeje Leta.


Mu makosa yagaragaye harimo ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta bingana na 40%, gukoresha amafaranga ntihagaragazwe uko yakoreshejwe, gushora Leta mu manza igatsindwa, kwishyura abakozi ba baringa n’ibindi bitandukanye.
Ku makosa adashingiye ku gusohora amafaranga ahubwo ajyanye n’imiyoborere, hagaragaye amakosa mu mikoreshereze y’arenga miliyari 1.343 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yagaragaje ko mu makosa yiganje mu isesengura harimo ibijyanye n’imitangire y’amasoko ahashobora kuba icyuho cya ruswa.

Ati “Kutubahiriza amategeko y’imitangire y’amasoko ya Leta byakogombye kugenda bigabanyuka. Ni ho hagaragariramo bya bibazo twagarutseho byo kubaka ibikorwaremezo bidakoreshwa.”

Yakomeje ati “Ikintu kijyanye n’amasoko n’imitangire yayo ni ho hagaragarira ruswa nkatwe dushinzwe kuyirwanya, ni naho hihisha bya bifi binini. Bivuga ko hakagombye gutungwa isitimu no gukaza amategeko y’imitangire y’amasoko no guhana ba bandi batubahirije amategeko kabone nubwo utabona ko hari amafaranga yakiriye.”
 
Back
Top Bottom