Meya wa Rusizi ati: “Iby’Uko Umwana ataje kubwirwa amanota i Kigali mwabibaza MINEDUC”

Meya wa Rusizi ati: “Iby’Uko Umwana ataje kubwirwa amanota i Kigali mwabibaza MINEDUC”

Chegge

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
196
Reaction score
7
Phanuel Sindayiheba uyobora Rusizi avuga ko iby’uko umwana wo mu karere ke wabaye uwa mbere mu gihugu ntaboneke aho amanota yatangarijwe ari ikintu kireba MINEDUC.

Icyakora, avuga ko ubuyobozi bwishimiye ko hari umunyeshuri wo muri aka karere watsinze ku rwego rw’igihugu, agashima ko uburezi bw’u Rwanda budaheza, haba ku baba mu Mujyi no mu cyaro.

Ati: “Turashimira ababyeyi be n’abarezi babigizemo uruhare, bakabimufashijemo ”

Abashinzwe uburenganzira bw’abana bagaya ko Minisiteri y’uburezi itakurikiranye ngo yizere ko uwo mwana wo mu Murenge wa Rwimbogo, akagari ka Mushaka azaba ahari agashimirirwa hamwe na mugenzi we banganyije wo muri Kigali.

Uyu mubyeyi yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo mukobwa we watsinze ku rwego rw’igihugu ari bucura bwe mu bana umunani kandi ko bose bize.

Mu gitondo nibwo ubuyobozi bwa Rusizi bwamuhamagaye ari kujya ku kazi ku kigo nderabuzima cya Mushaka aho asanzwe akora, bumubwira kwitegura ngo bajyane i Kigali kuzana ibihembo bya Uwamariya.
 
Back
Top Bottom