Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,568
- 5,983
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko inka 2.998 zahawe abatishoboye binyuze muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda mu myaka itanu ishize, no kuba Akarere karafashije imiryango 9.660 kuva mu bukene mu myaka ibiri ishize biri mu byagafashije kugabanya umubare w’abana bagwingira ukagera kuri 29,3% mu 2025 uvuye kuri 37,1% mu 2020.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage bw’umwaka wa 2025 (DHS7), bwagaragaje ko mu Karere ka Nyamasheke igwingira ryagabanyutseho 8,1%.
Ni mu gihe DHS ya 6 yari yagaragaje ko muri aka Karere igwingira ry’abana aho kugabanyuka ryiyongereyeho 4% riva kuri 34% mu 2015 rigera kuri 37,7% mu 2020.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko umubare w’abana bagwingira uri kwiyongera aho kugabanuka, bafatanyije n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage igwingira icyo ari icyo n’ingaruka zaryo, bafatira hamwe ingamba zo kurirwanya.
Mu ngamba zafashwe harimo koroza imiryango itishoboye, aho imiryango 2.990 yahawe inka mu myaka itanu ishize binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kugira ngo abayigize babone amata nka kimwe mu bikomoka ku matungo.
Hari kandi inkoko 21.800 zahawe imiryango 3.642 muri gahunda yiswe ‘Inkoko y’umuryango, igi rya bebe’ kugira ngo abana babashe kurya amagi.
Ibi byose no guha akazi imiryango iri gufashwa kwivana mu bukene byatumye imiryango 9.660 ibasha kuva mu bukene, ku buryo ibonera abana bayo indyo yuzuye.
Visi Meya Mukankusi avuga ko mu bindi byabafashije kurwanya igwingira harimo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, ndetse buri muyobozi yahawe umwana uri mu mirire mibi agomba gukurikirana kugira ngo ayivemo.
Mukankusi avuga ko DHS6 yari yagaragaje ko mu gihe mu tundi turere umubare w’abana bagwingira ugabanyuka, muri Nyamasheke ho umubare w’abana bagwingira wiyongera.
Ati "Uyu mwaka byagaragaye ko tutongeye kuzamuka ahubwo tumanuraho 8,1%, bituma tuva no mu ibara ry’umutuku tujya mu ibara ry’icyatsi kibisi. Ni ibintu rero twishimiye, byanashimishije abaturage. Biduha n’umukoro wo kurushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo n’izindi ntambwe zisigaye dushobore kuzitera tugabanya tujya kuri 15% ndetse tunakomeza tujya kuri 0%".
Mu myaka 20 ishize mu Rwanda igwingira ryagabanutseho 24% kuko ryavuye kuri 51% mu 2005 rigera kuri 27% mu 2025. Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ugukomeza kugabanya umubare w’abana bagwingira ukagera munsi ya 15% bitarenze 2029.