MBOKA NA BISO
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 794
- 793
Ubusesenguzi :Amagambo Ekenge yavuze yerekana ko adakunda abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi yari yamaganywe na etat major ya FArdc binatuma ahagarikwa kuri uyu mwanya by'agateganyo.
Yongeye kugarurwa kuri uyu mwanya mu gihe imirwano hagati ya Fardc na AFCm23 byongeye gukara ,icyo bivuze nuko Ekenge ariwe ubasha guhangana n'itangazamakuru ryo mu bihe by'intambara k'uruhande rwa RDC ariko bikerekana ko amagambo yavuze leta ya Kinshasa iyafata nkaho ntacyo bitwaye umurongo wabo wa politike ,ndetse bakaba banagamije kugaragariza umuntu wese wagize icyo avuga kubyatangajwe na Ekenge ko atamushyigikiye ko yakoze ubusa.
Ibi birerekana na none ko mu gisirikare cya FARDC harimo ikibazo cy'imiyoborere ko nta wundi muntu bafite ufite ubushobozi bwo gukora propagande yo gukwiza imvugo z'urwango mu gisirikare no muri rubanda.
Igarurwa rya Ekenge rishobora guteza amakimbirane ya dipolomasi hagati ya RDC n'u Rwanda cyane ko u Rwanda rwavugaga ko yarakwiye gukurikiranwa n'inkiko ibi rero bizatuma u Rwanda rugumya kubona ko RDC ikomeje gushyigikira imvugo zu Rwanda no kutubahiriza amasezerano ya Washington kandi iri garurwa rye rizabangamira inzira zose zo kubahiriza aya masezerano nko kurandura FDLR kuko Ekenge aje kongera kuba umuvugizi wayo.
Igarurwa rye rizateza intambara y'amagambo hagati y'u Rwanda na RDC mu gihe ,Ekenge yakongera kwibasira RDF ,AfC/M23 n'abatutsi batuye muri RDC,bishobora gutuma u Rwanda ruvuga kubyo yavuze cg yanditse maze bigakurura intambara y'amagambo hagati y'ibihugu byombi.
Igihe cyose umuhuza hagati y'u Rwanda na RDC ataba umuntu utabogamye , amasezerano ya Washington ashobora guhera mu mpapuro kubera ibyemezo bya RDC cg u Rwanda byafatwa nyuma y'iri genwa rya Ekenge.