Koreya ya Ruguru yagerageje misile ziraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Koreya ya Ruguru yatangaje ko ku wa 14 Ukwakira 2026, yagerageje ubwoko bubiri bwa misile zo mu bwoko bwa “cruise” ziraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi.

Ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko iri gerageza ryari rigamije gusuzuma ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi bwo gusohoza inshingano zazo, ndetse n’ubushobozi bw’intwaro zigamije gukumira uwashaka kugaba igitero kuri icyo gihugu.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko abayobozi bakuru b’ingabo bakurikiranye iri gerageza ryabereye mu nyanja iri ku nkengero z’iki gihugu mu Burasirazuba.

KCNA ntiyatanze ibindi bisobanuro ku miterere y’izo misile cyangwa uko zarashwe. Yavuze gusa ko iri gerageza ritagize ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bituranye na Koreya ya Ruguru.

Iki gihugu gikomeje gahunda yo gukora ubwato bugezweho bugendera munsi y’amazi bushobora kurasa misile, ndetse no guteza imbere misile zo mu bwoko bwa “ballistic” na “cruise”.

Koreya ya Ruguru yagiye igerageza izo misile izirasa ku bikoresho bitandukanye, birimo n’ubwato bushaje bugendera munsi y’amazi.

Icyakora ntibiragaragara ko yamaze gushyira mu bikorwa byuzuye ubwato bugezweho bugendera munsi y’amazi bushobora kurasa misile.

Kubugira ni kimwe mu byo umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong Un, ashyize imbere mu rwego rwa gisirikare. Yakurikiranye ibikorwa byo gukora ubwoko butandukanye bwa misile “ballistic” na “cruise” zigamije gushimangira ubushobozi bw’igihugu mu kwirwanaho.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…