IMENAGITERO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 135
- 3
Murora Suzanne ni umwe mu bakangaranyije imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda kuko yamamajwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi benshi.
Tariki ya 17 Ugushyingo uyu mugore ntazayibagirwa kuko wabaye umunsi mubi kuri we, ubwo hatorwaga abagore bagize 30% by’abagore binjira mu Nama Njyanama. Murora yari mu bagore 11 biyamamaje hagomba kuvamo abagore batanu.
Kuri uwo munsi yaje kuri site ari kumwe na bimwe mu byamamare byo mu Rwanda byambaye imipira iriho ifoto ye mu kumushyigikira, ntibyatinze abari bahagarariye site y’itora babujije ibyo byamamare kwinjira mu cyumba bambaye iyi mipira bituma bajya kuyihindura.
Amatora yaratangiye Murora agaragaza imigabo n’imigambi ye kimwe n’abandi ariko birangira adatowe mu bagore batanu batowe. Bamwe bateye urwenya bavuga ko yiringiye ibyamamare, yibagirwa ko bitagira uruhare mu gutora! Nyuma yo kudatorwa, yarunamye ashyira umutwe hagati y'amaguru afatwa n'agahinda.