Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri witwa Niyokwizerwa Solange w’imyaka 17, wiga mu wa 2 w’ayisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Umwarimu ukorana n’uwo Mbarushimana yavuze ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri RIB sitasiyo ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba. Ati: “Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.

Bivugwa ko uyu mwarimu yari amaze amezi 6 gusa yubatse urugo, ndetse ababyeyi b'umukobwa bakemeza ko umwana wabo yajyaga yinyabya akajya kumureba iwe, ariko batari bafite gihamya y'uko baryamana.
 
Back
Top Bottom